CHECK MAIL  |   SITEMAP  |   CONTACT US
 
Home
  NAVIGATION BAR |  Home »  News Center »  Latest News »  Abanyamuryango ba RALGA bafashe (...)
Abanyamuryango ba RALGA bafashe ingamba zo kongera imbaraga ishyirahamwe

Mu nama y’ Inteko Rusange ya 16 y’ Ishyirahamwe ry’ Uturere n’ Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA) yateraniye kuri Serena Hotel kuri uyu wa Gatadatu, tariki ya 10/12/2011, abanyamuryango baganiriye ku byo bagezeho, imbogamizi bahura nazo, ndetse n’ingamba zafatwa ngo bakemure izo mbogamizi.

Atangiza inama ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa RALGA, Bwana Justus KANGWAGYE, yasabye abanyamuryango ko bakoresha imbaraga n’ umutungo kamere bafite bagahangana n’ ikibazo cy’ ubukungu kuri ubu kivugwa ku isi hose. Yabasabye kandi by’ Umwihariko ko bakwitabira gukoresha Ikoranabuhanga mu Itumanaho mu kazi kabo ka buri munsi kugirango ribafashe kunoza imirimo bakora.

Mu biganiro byatanzwe, abanyamuryango ba RALGA bagaragarijwe ko Ishyirahamwe ryageze kuri byinshi mu kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango, kubahagararira ndetse no kubakorera ubuvugizi nk’ uko biri mu nshingano z’ ishyirahamwe. Ibi bikaba byaragezweho binyujijwe mu mahugurwa, inama zihuza abasangiye imirimo mu Turere (Forums), ndetse n’ ingendoshuri mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nko muri Ghana na Tanzaniya. Hagaragajwe kandi raporo y’Ubugenzuzi bw’Imari aho muri rusange hagaragajwe imicungire myiza. Abanyamuryango bakaba baribanze ku gutanga inama ku buryo imikorere yanozwa. Ibiganiro byasojwe no kugaragariza abanyamuryango gahunda y’ ibikorwa biteganijwe muri 2011-2012.

Mu mbogamizi z’ ingenzi ishyirahamwe rihura nazo, harimo cyane cyane ikibazo cy’ umutungo. Kugeza ubu umusanzu w’abanyamuryango ukaba ugera ku 8% gusa by’ingengo y’imari, imishinga ikaba itanga 21% naho ikigo LG Consult kikaba kuri ubu cyinjiriza ishyirahamwe 3% .

Mu bisubizo birambye abanyamuryango ba RALGA bemeranijweho, harimo kuzamura umusanzu, ariko uwo musanzu batanze bakawubonamo serivisi zitandukanye. Bakaba baremeje gutanga miliyoni 15 buri mwaka z’ umusanzu, bivuye kuri miliyoni 5.

Hagaragajwe kandi ikibazo cy’ubushobozi buke mu nzego zo hasi nk’ Utugari kandi izo nzego zisabwa gukora imirimo myinshi cyane. Aha Ubuyobozi bwa RALGA bukaba bwaramenyesheje abanyamuryango ko ishyirahamwe rifite gahunda yo gutangiza ikigo kizajya gihugura abayobozi b’ Inzego z’ Ibanze ku buryo buhoraho, “Local Government Institute” mu ndimi z’amahanga. RALGA ikaba yaranashyizeho umukozi w’ agateganyo uzayobora icyo kigo, akaba ari bwana Yves Bernard NINGABIRE, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka KARONGI. Bwana Yves Bernard yari n’ umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi bwa RALGA, akaba yarahise yegura kuri uwo mwanya.

Havuzwe kandi ikibazo cya Ruswa mu nzego z’ibanze bamwe bemeza ko yaba ahanini iterwa n’ abakozi badahembwa. Aha hatanzwe igitekerezo cy’uko RALGA yakora ubushakashatsi bugamije kumenya neza imiterere nyayo y’ icyo kibazo mu rwego rwo gushaka igisubizo gihamye.

Inama y’ Inteko Rusange ya RALGA yasojwe n’ amatora yo gusimbura abanyamuryango ba RALGA batakiri mu buyobozi bw’ ibanze. Bwana Sinese MUSEVENI akaba yarasimbuwe na Bwana RWAGASANA Ernest ku mwanya w’ Ubujyanama muri Komite Ngenzuzi. Naho Bwana Yves Bernard NINGABIRE akaba yasimbuwe na Bwana Adalbert RUKEBANUKA ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo yo Kubaka Ubushobozi.


 
 Our Addresses
ADDRESS : Kicukiro District - Masaka Sector
P.O. Box 7249 Kigali
PHONES : +250 (0)788309471 , +250 (0)788309477
EMAIL : info@ralgarwanda.org
WEBSITE : www.ralgarwanda.org
About RALGA
Historical Background Mission and Vision Mandate and Values Statute
Information Center
News & events Sitemap Contact Us
IPROMO LTD - Rwandan Interactive and Promotion Agency
Copyright © 2009 - 2011 - RALGA - All Rights Reserved